DOWNLOAD NZARIRIMBIRA NYAGASANI - MP3, MP4 & LYRICS

Title Nzaririmbira Nyagasani
Artists
Genres Soul
Country Rwanda

Nzaririmbira Nyagasani Lyrics

Nzaririmbira nyagasani indirimbo nshya
Kuko yakoze ibitangaza byinshi
Nzamurata mwamamaze
Nimuririmbire kandi mucurangire nyagasani
Mumurate, mumushime
Mumusenge mumukenze
Mumuratire abatamuzi
Twizihizwe no kumutura ibitambo

Mu gihe cy’amage nzamuramya
Mu gihe cy’amahoro nzamukuza
Nzamuririmbira nkomeje
Nshyize amajwi hejuru
Nimuririmbire kandi mucurangire nyagasani
Mumurate, mumushime
Mumusenge mumukunze
Mumuratire abatamuzi
Twizihizwe no kumutura ibitambo

N’ubwo urukundo rwayoyotse
Abafite urwango bakaganza
Nzajya ndirimba uwaturemye
Soko y’urukundo
Nimuririmbire kandi mucurangire nyagasani
Mumurate, mumushime
Mumusenge mumukunze
Mumuratire abatamuzi
Twizihizwe no kumutura ibitambo

Nzaririmbira nyagasani indirimbo nshya
Kuko yakoze ibitangaza byinshi
Nzamurata mwamamaze